Inkuru Nshya

Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu ku rupfu rw’umugabo we

Ababyeyi bibukijwe gukomeza gukurikirana abana no kubasura ku ishuri

Abanyakigali bacikanwe no kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi amahirwe

Abakinnyi babiri b’abanyarwandakazi bagiye gukina muri Djibouti

Leonard Craig Randall II ukinira APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza (MVP) wa Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda itsinze Patriots BBC imikino 4-0 ariko ibindi bihembo byiharirwa na Patriots BBC.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa bya amasezerano y'isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area) agamije guhuza ibihugu bya African Union ngo bikore isoko rimwe ry'ubucuruzi agenda gake cyane
Kayumba Darina, wamenyekanye cyane ubwo yabaga igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, akaba n’umunyam content creator, yashimiye Perezida Paul Kagame ku buyobozi n’icyerekezo u Rwanda rukomeje kugira.
Perezida Paul Kagame yavuze ko isuku igaragara mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahanini yaturutse ku cyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kuyigira inshingano zabo, aho gutegereza ko hari igihugu cyangwa umuterankunga w’amahanga uzabafasha kuyibungabunga.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa ry’impushya nshya ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, batanga inguzanyo.
Umuhanzi Nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James akomeje urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho nyuma yo gutangirira ibi birori mu Rwanda, ubu ibikorwa bye bikomeje ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhura n’ibibazo bikomeye kuva rwakorohereza Abanyafurika kwinjira no gusohoka mu gihugu nta visa basabwe , ahubwo ko rwabonye inyungu nyinshi, ari na zo ruhamagarira ibindi bihugu bya Afurika kwigana.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abakoresha abakozi ariko ntibabishyure cyangwa bakabatinza imishahara bakwiye kubazwa inshingano, ashimangira ko bidakwiye ko umuntu akoresha undi ariko ntamuhe ibyo yamukoreye.
Ikipe ya REG ya basketball y'abagore yateye intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda amanota 93-58 mu mukino wa gatatu w'imikino ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 114-76, biyiha kwegukana igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya 4 yikurikiranya nyuma yo gutsinda imikino 4-0.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka