Inkuru Nshya

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zikomeje kwiyongera aho hafi ½ cy’ imfu ziterwa n’ indwara zitandura zirimo nk’indwara z’umutima, diyabete, kanseri n'izindi.
Miliyoni 50 Frw zari zatanzwe na guverinoma zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu cyiswe “Auto-defense civile” nk’uko bigaragara muri Agenda y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Edouard KAREMERA.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu zatangije umwiherero ugamije kwiga ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda
Iki kigo kizafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibisubizo, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Urukiko rwa rubanda rw’ubujurire mu Bufaransa rugiye gutangira kuburanisha urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo, wajuriye igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yarakatiwe n’urukiko mu Ukwakira 2024
Imbere mu bayobozi b’umutwe wa RNC byadogeye nyuma y’uko bamwe batangiye kubona ko ibyo bijejwe n’umuyobozi w’uyu mutwe Kayumba Nyamwasa atari ibyo kwizerwa ndetse nawe akaba atakibonwa nk’umwizerwa.
Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda (NLA), cyatangaje ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2026, hazongerwa umubare w’abakozi mu rwego rwo kugabanya ubukererwe bukunze kugaragazwa mu gutanga serivisi z’ubutaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ko rugomba gukora kinyamwuga mu guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuryango w'Abagiraneza wa Rotary Club Kigali Golf watangiye kwegeranya ibihumbi 250$, arenga miliyoni 365 Frw, yo kugurira Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) imashini yifashishwa mu kuvura Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo.