Inkuru Nshya

Abantu bamwe bumva ko kunywa ikirahure cy'umutobe w'imbuto bihwanye no kurya imbuto ubwazo. Gusa ubushakashatsi bwerekana ko nubwo umutobe wazo ubamo vitamini n'imyunyu ngugu nk’ibiba mu mbuto udashobora gusimbura kuzirya
Tariki 19 Nyakanga 1994  ni umunsi w’amateka ku Banyarwanda kuko ari bwo hagiyeho guverinoma yatangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda tubona ubu rwunze ubumwe rutarangwamo amoko, irondo karere aho abaturage bose ari bahuriye kuri Ndi Umunyarwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona intsinzi yaherukaga muri 2019 ku munsi w'Igikundiro 'Rayon Day' itsinda Gor Mahia FC yo muri Kenya ibitego 2-0 mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Minisitiri Bizimana yashimye ubutabera bw'u Bufaransa ko mu myaka 10 ishize bwongereye imbaraga mu gukurikirana no guhana abakoze ibyaha, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutoza w'amakipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball, umufaransa Frédéric Guérin, yahamagaye abakinnyi 21 bagiye gutangira imyitozo bitegura imikino y'Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha.
Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge arwibutsa ko ari rwo rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ariko ko bitazakorwa n’abantu badafite ubuzima. 
Tariki 18 Nyakanga 1994 hari hashize iminsi 102 Jenoside yakorewe Abatutsi iri kuba mu gihugu hose ari nako Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
Dr. Eugène Rwamucyo yatsinzwe ubujurire yari yaratanze mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kubanza kwiyubaka no kubaka igihugu bashora imbaraga mu bikorwa biramba, bityo uwinezaza akaba afite ibyo yagezeho aho kwinezeza gusa ntacyo urageraho.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka