Inkuru Nshya

Abakerarugendo basura u Rwanda bavuga ko ibihangano by’ubugeni bagurira mu gihugu biri mu bibasigira urwibutso rwiza rw’uruzinduko rwabo, mu gihe abaturiye Pariki y’Ibirunga
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije ku magambo arimo ivangura n’irondomoko yatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Makolo avuga ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko abanyeshuri bagaragaye mu gukopera no gukopeza ibizamini batazahanishwa guhabwa zeru ahubwo bazahabwa amahirwe yo kongera kubikora. Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu z’abanyeshuri, nyuma y’uko iperereza rigaragaje uruhare rw’abantu bakuru mu ikorwa ry’aya makosa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Afurika kongera ubushobozi n’amikoro byo gukemura amakimbirane yayo, aho gukomeza kwishingikiriza ku bafatanyabikorwa bo hanze.
Guverinoma y'u Rwanda igiye gutangira imirimo nyir'izina yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka nyuma y’imirimo y’ibanze yari imaze igihe ikorwa.
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bacyetsweho gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bazabisubiramo, nyuma y'iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n'abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry'ibi bizamini.
Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abategura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro gufatanya n’abahanzi mu guteza imbere imyitwarire iboneye, by’umwihariko ku bahanzi bagiye gutaramira imbere y’urubyiruko
Ba Ofisiye bakuru, abato n’abandi bo mu nzego zitandukanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Igorora (RCS), barangije amahugurwa ya gisirikare yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare i Gabiro.