Inkuru Nshya

Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro
Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, bahakura ingamba zo kugera ikirenge mu cy’inkotanyi zabaye intwari no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2026 CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  yakiriye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bayobowe na SSP Jean D'Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique aho bari bamaze umwaka.
Ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC amanota 84-78 mu mukino w'umunsi wa 15 wa Shampiyona y'u Rwanda ya basketball mu bagabo, biyiha gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati y’itariki ya 6 n’iya 10 Nyakanga 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga byinjirije u Rwanda amafaranga arenga miliyari 11,8 Frw.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame yashyizeho Abanyamabanga bashya muri Minisiteri ya Siporo no muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari  ‘Institute of International Finance’ IIF, cyashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bitanga amakuru yizewe ku bashoramari n’ajyanye n’imyenda igihugu gifite.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yashimiye Belén Calvo Uyarra wasoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.
Ni kenshi uzumva abantu bamwe bavuga ngo “Jyewe sinshobora kuva mu rugo mu gitondo ntafashe ifunguro”. Hari n’abahamya ko iryo funguro rya mu gitondo ngo ari ryo rifite akamaro kurusha ayandi umuntu afata ku munsi. Wenda nawe ushobora kuba ariko ubyemera cyangwa ukaba ubyibaza.