Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 15 kugeza kuri 19 Kamena 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 17 Frw.
Polisi ya Canada yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w'Umunyarwanda w'imyaka 68, wari umaze hafi imyaka 30 aba muri icyo gihugu akoresha imyirondoro bivugwa ko atari iye, mu gihe yashakishwaga n'u Rwanda aho akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umunsi ngarukamwaka isanzwe itegura uzwi nk'umunsi w'Igikundiro cyangwa Rayon Day uzaba tariki 18 Nyakanga 2026 muri Sitade Amahoro.
Kuri uyu wa Kane,Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi w' ingabo z'ibihugu bitandukanye zikorera mu mugi wa Bangui ndetse akaba ari nawe ukuriye ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika,yasuye ingabo z’u Rwanda zigize Battle Group VIII hamwe n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa 2+, bakorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika bakorera mu majyaruguru y’Iburasirazuba, mu gice cya Bria.
Perezida Paul Kagame yakiriye abarimo Daniel Libeskind, Umunyabugeni mu guhanga inyubako akaba n’uwashinze Studio Libeskind n’itsinda ayoboye, ndetse na Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi n’udushya mu rwego rw’ubuzima
U Rwanda rwongeye kugarukwaho mu biganiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no koherezwamo abimukira, aho ruri mu bihugu biri gutekerezwaho kwakira abantu basabye ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi ariko bakaba batabuhawe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, cyatangaje ko mu gihemwe cya mbere cya 2026, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kagababanutseho 3,4%, ugereramyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Isoko rya Karubone ya 2026 izibanda ku gushora imari mu bikorwa byo kurengera ikirere
Mu Rwanda hafunguwe Ishuri rya RSB Quality Academy, ryitezweho kubakira ubushobozi abahanga mu buziranenge, baba abo mu Gihugu ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda, no kugabanya ikiguzi cy'amahugurwa bahabwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka