Uburezi

Minisitiri w’Uburerezi, Nsengimana Joseph, yashimangiye ko uburezi bufite ireme ari inkingi y’iterambere n’umusemburo w’impinduka bityo ko bukwiye kwitabwaho hashyirwa imbaraga mu kongera ikoranabuhanga mu cyane cyane iry’Ubwenge Buhangano AI.
Mu Rwanda hatangiye Inama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye
U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwenge Buhangano cya Anthropic PBC, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’imiyoborere ya Leta
Amb. w’u Rwanda muri Kenya, Erneste Rwamucyo, yashimye uruhare Kaminuza ya Mount Kenya yagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yerekana intambwe yatawe mu Burezi bw'u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho agaragaza ko abana biga mu mashuri y'incuke bageze ku bihumbi 680
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda,TI),watangaje ko ko mu rwego rw'uburezi higanje ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’iy’amafaranga muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane ku bafite intege nke.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Rwanda, basinye amasezerano agamije guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi no guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rigezweho
Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy, barishimira Kaminuza yabo yihariye igiye kuzura, kuko izabafasha gukomeza kuzamura ubumenyi ku rwego mpuzamahanga
Minisitiri w’Intebe yibukije abashoje amasomo mu ishami ry'ubuvuzi muri UGHE ko atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe ikomeye bateye bava mu kwitegura berekeza mu gukora inshingano