Ubuzima

U Bwongereza bwahaye u Rwanda ibihumbi 800$ asaga miliyari 1,5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi
Mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECD) hashimwa uruhare rwazo mu mu kugabanya igwingira mu bana bato
Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe gahunda yo kuvugurura amakusanyirizo y’amata, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’amata, aho amenshi muri yo yari amaze gusaza atakijyanye n’ibipimo bisabwa mu kubungabunga amata.
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zikomeje kwiyongera aho hafi ½ cy’ imfu ziterwa n’ indwara zitandura zirimo nk’indwara z’umutima, diyabete, kanseri n'izindi.
Umuryango w'Abagiraneza wa Rotary Club Kigali Golf watangiye kwegeranya ibihumbi 250$, arenga miliyoni 365 Frw, yo kugurira Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) imashini yifashishwa mu kuvura Kanseri ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo.
Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko u Rwanda rukeneye asaga miliyari 114 Frw kugira ngo ruzibe icyuho cy’umubare muke w’abaganga b'inzobere mu kubaga, ibikoresho bikenerwa ndetse n’uw’ibyumba byo kubagiramo nabyo bikiri bike cyane.
Ba Minisitiri b'Ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) basoje inama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri Ebola
Kuri uyu wa Mbere ku bitaro bya Munini ho mu karere ka Nyaruguru umuyobozi w'Akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yakiriye itsinda ry’abaganga b’abasirikare b'inzobere baturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) mu gikorwa cy’ubuvuzi kizamara iminsi 33.
Kuribwa mu gihe cy’imihango ni ikibazo gihuriweho n’abagore n’abakobwa batari bake aho ubushakashatsi bwerekana ko 80% byabo baribwa muri ibyo bihe.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko bitewe n’ingamba zashyizweho zijyanye no gukumira icyorezo cya Ebola, ibikorwa byose mu Gihugu bikomeje nk’uko bisanzwe, harimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo hirya no hino

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka