Ubuzima

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima,RBC, ku wa 2 Mutarama 2025, cyatangaje ko u Rwanda rwatangije urukingo rw'indwara y'umwijima rwo mu bwoko bwa B, izwi nka Hépatite B, ku bana bakivuka
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (Rwanda Demographic and Health Survey – DHS 2025) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko abagore, by’umwihariko abakiri bato, bafite ubumenyi ku kwirinda ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, VIH ugereranyije n’abagabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), Dr. Delese Mimi Darko, uri mu Rwanda aho yiteguye gutangira ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora iki kigo gifite icyicaro gikuru i Kigali.
URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ , akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.
Ubushakashatsi bwasohotse mu 2024 bwerekanye ko 30% kugera kuri 35% by’abantu bakuru bagira ibibazo byo kubura ibitotsi.
U Rwanda rwifatanyije n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uba buri tariki ya 1 Ukuboza 2025
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigega gishinzwe kurwanya ibyorezo, Pandemic Fund, batangije ku mugaragaro umushinga wo kubaka Laboratwari Mpuzamahanga yo gupima indwara z’inyamaswa
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kuko nta cyorezo cy’ibicurane gihari, kuko ari ibicurane bisanzwe biterwa n’igihe tugezemo
Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Umubyeyi w’imyaka 22 wavaga i Nyamagabe, yerekeza i Rubavu yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya Coaster