Ubuzima

Ubushakashatsi ku mibereho y’ubuzima bwo mu 2025(DHS7) bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wiganje cyane mu bagore kurusha abagabo, cyane cyane mu bari hagati y’imyaka 20-49, ndetse ibiro byinshi no kubyibuha bikabije biteye impungenge kuruta kunanuka.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu, 27% bagwingiye, aho muri bo harimo 6% bari munsi y’ibiro bagakwiye bafite ku myaka yabo, mu gihe 1% bahuye n’igwingira rikabije aho ari bagufi ugereranyije n’uko bakabaye bareshya naho 5% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko urugendo rwo guhangana na Virusi itera SIDA rukomeje gutanga umusaruro, aho ubwandu bwagabanutse bugera kuri 2,2% mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49, buvuye kuri 2,7% bwariho mu 2019-2020.
Ingingo ya 123 y' Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko mu Rwanda kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yatangaje ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie yavuze ko iyo umwana w’umukobwa utageza imyaka y’ubukure atewe inda aba atari ikibazo kuri uwo mwana watwise n’uwo azabyara gusa ahubwo ko aba ari no guhekura igihugu muri rusange.
U Rwanda rwagaragaje ko rwarengeje imibare yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA, rusaba ibindi bihugu n'abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye n'ishoramari kugira ngo iyi ndwara izabe yararanduwe bitarenze mu 2030.
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda asanga Guverinoma n'izindi nzego bireba, zikwiriye kwita ku bana bafite indwara ya Otizime (Autisme) mu buryo bwihariye, byaba mu buvuzi no mu burezi.
Umuyobozi w'Ishami ry'Igihugu rishinzwe gutanga amaraso, Dr. Muyombo Thomas, yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 35 ari rwo rugira uruhare runini mu gutanga amaraso, kuko rugize 78% by'abayatanga mu Rwanda