Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, Depite Uwizeye Marie Thérèse, yashimye ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ku bw’amahitamo bwakoze yo guteza imbere ihame ry’uburinganire no kuryinjiza muri politiki y’Igihugu
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline, yerekanye impamvu zitera amakimbirane mu ngo zirimo kutumvikana ku micungire y’umutungo, ubusinzi, ubuharike n’ibindi, bikwiye kwitabwaho mu kubaka umuryango utekanye
Leta y’u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gushyigikira amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Urubyiruko gukoresha imbaraga rwifitemo rwubaka igihugu ariko rurangwa n'indangagaciro.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubunyamwuga n’ubwitange byaranze Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano mu mwaka wa 2025
Koperative Umwalimu Sacco yahembye abarimu ndetse n’ibimina by’abarimu byizigamiye neza mu mwaka wa 2025, ndetse ikomeza gushishikariza abanyamuryango bayo kwitabira gahunda y’ubwizigame nk’uburyo bubafasha mu kwiyubaka
AS Muhanga kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, yanganyije na Al Merreikh 0-0 mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu gihe umuntu atwaye imodoka akavugira kuri telefoni iri muri ‘loud speaker’ speaker bitakiri ikosa.
Abagore bo mu karere ka Gicumbi, bashishikarijwe gukoresha telefoni mu gihe bashaka serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga bidasabye kujya kuri banki.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire  kuri bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bose bashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni y'umuhanzi Yampano.