Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Kuva tariki ya 5-6 Gashyantare i Kigali haberaga inama Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu .
Abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bitabiriye amarushanwa y’abashinzwe umutekano bihariye mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki, ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE SWAT Challenge) muri uyu mwaka wa 2026, berekanye ubuhanga budasanzwe.
Umuhanzi Bruce Melodie yashimangiye ko we na The Ben kuri ubu basa n'abari ku ruhembe mu muziki nyarwanda , bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer Country Tour’.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko ari ishema rya Paruwasi ya Save yashinzwe bwa mbere mu Rwanda kuko yagabye amashami yose mu gihugu, aho urumuri rwakwiye hose ruvuye.
Polisi y'igihugu imaze iminsi itanu , itegereje gufata ukekwaho ubujura bwa telefoni , agahungira muri Ruhurura . Gusa umwe mu bantu babiri bakekwa, akaba yamaze gutabwa muri yombi .
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yatangaje ko ibi bitaro bigiye gutangira gukoresha imashini yifashishwa mu gupima indwara z'imbere mu mubiri w'umuntu, izwi nka MRI (Magnetic Resonance Imaging)
RAB yamuritse imbuto z’ibirayi, Ndamira na Victoria, zongerewe ubushobozi zitezweho kongera umusaruro w’ibirayi ku kigero kirenze igisanzwe.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyaburiye abantu bakomeza kwirengagiza nkana ingaruka zo kunywa inzoga z’inkorano, kibibutsa ko kuzinywa ntaho bitaniye no kunywa uburozi bushobora gutera urupfu
Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda, ndetse basabwa kuguma indangagaciro z'u Rwanda nubwo batuye mu mahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yatamaje umunyamakurukazi w’umunya-Amerika, Hariana Verás Victória, avuga ko yigira impirimbanyi y’ibibazo bya Afurika nyamara ari igikoresho cya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi