Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze.
Umukinnyi wa Filime Irunga Longin wamamaye nka "Tukowote" mu ruganda rwa Sinema mu Rwanda yambitse impeta y’urudacuyuka umukunzi we bitegura ku rushinga bitarenze muri 2026.
Umuhanzi Bruce Melodie yageneye ubutumwa bw’ishimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera iterambere yagejeje ku Rwanda ndetse n’uburyo izina rye rizwi neza mu Mahanga.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yerekana intambwe yatawe mu Burezi bw'u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho agaragaza ko abana biga mu mashuri y'incuke bageze ku bihumbi 680
Rwiyemezamirimo akaba n’umunyarwenya, Merci Ndaruhutse wamamaye nka Fally Merci mu bijyanye n'urwenya yatumiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cy’urwenya cya Gen - Z Comedy Show.