Amakuru

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, yarashe umwe mu bagerageje kuyirwanya
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko Ihuriro AFC/M23 ritarwana rigamije gufata ubutegetsi ahubwo ko baharanira amahoro no gutuma Abanye-Congo bahunze , bagaruka mu gihugu cyabo, ahishura ko intandaro y'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ari umutwe wa FDLR wahungiye muri icyo gihugu .
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yafunguwe nyuma y’uko rukoze ubuhuza hagati y’ukekwa n’uwakorewe icyaha.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko gutwerera ibihugu by’amahanga ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu ari amayeri agamije guhisha kunanirwa kwa Leta ya Tshisekedi mu gukemura ibibazo by’abanye-Congo.
Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu abacamanza batatu n’abanditsi b’inkiko babiri bazize ibyaha bifitanye isano na ruswa, inashyira mu myanya abandi 15
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) guhitamo inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, rinenga ubutegetsi ko butubahiriza amasezerano bwiyemeje mu biganiro by’amahoro bya Doha kubuhuza bwa Leta ya Qatar.
Urwego rw'Igihigu rw'Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi Umunyamakuru wa Radio / TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi nka ‘Taikun’.
Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe no mu ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, n'iziba mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, zazindukiye mu rugendo rw'amahoro rugamije kwamagana amagambo yuzuye amacakubiri, akoreshwa na bamwe mu bayobozi b'igihugu cyabo.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ritazongera gukora ikosa ryo kwemera ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) zisubira mu bice ryavuyemo, nk’uko byari byasabwe n’abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro rwasinyanye na RDcongo ariko ko rutazihanganira ikizahungabanya amahoro n'umutekano by'Abanyarwanda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka