Amakuru

Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda ,Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano nyamara RDC yabuze ubushake bwa Politiki .
Banki Nkuru y'u Rwanda, yaburiye abantu bose kwirinda gukoresha amafaranga y'inoti mu buryo budakwiriye ubwo ari bwo bwose kuko bitemewe kandi bihanwa n'amategeko.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Center hatangiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, ndetse yagarutse ku ngingo zitandukanye zubaka igihugu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko amahanga adakwiriye guhora yibaza aho u Rwanda rukura amabuye y'agaciro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije abakomeza kwibaza niba u Rwanda ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ruhangane n’ibibibazo bituruka muri Congo
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, ubukerarugendo bushingiye ku nama n'imyidagaduro bwinjrije u Rwanda Miliyoni 108$ avuye kuri Miliyoni 95$ .
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko bagomba guharanira kwigira no kwirinda kubaho bateze amaramuko ku bandi
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2, igaragaza ko kuva yatangira, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse aho kuri ubu bugeze 8.9% buvuye kuri 8.2% mu 2023.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku ntambara imaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga u Rwanda atari rwo nyirayabazana w’ibibazo bihari, ndetse n'intambara iriyo itatangijwe n'u Rwanda, naba nyirubwite babizi