Amakuru

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza,Umurenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi Umudugudu w’Ubwiza barishimira ko ubu batagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi ndetse ko ubu batagirwaza indwara z'inzoka kuko bahawe ivomo rya kijyambere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Burayi kwanga kuba imbohe z’ibinyoma bivugwa ku Rwanda n'abashaka gupfobya Jenoside no kwimakaza ingengabitekerezo yayo.
Rtd CSP Richard Kamanzi w'imyaka 57 wari umupolisi , kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, yitabye Imana, aguye mu mpanuka y'umukingo wagwiriye inzu ye.
Umunya Israel Einhorn Itamar ukinira NSN Development Team ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026 kakinwe ku ntera y'ibilometero 173,6 kuva Rukomo muri Gicumbi kugera i Rwamagana, akoresheje amasaha ane, n'amasegonda 5.
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera, bakanguriiwe kugira umuco wo gutanga imisoro , babwirwa ko ariyo ivamo ibikorwaremezo bakomeje kwegerezwa.
Ibaze nawe gukoresha imbaraga z’umurengera ukarara utagohetse kubera ko ubyibushye cyangwa ufite ibiro byinshi
Umuyobozi w'Umujyi wa Dakar muri Senegal, Mayor Abbas Fall, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko yatewe ishema n’umuhate n’imbaraga by’Abanyarwanda mu kongera kwiyubakira nyuma y’aya mateka ashaririye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabajije amahanga umubare w’Abantu bazicwa kugira ngo babone ubwicanye leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu