Amakuru

U Rwanda rwavuze ko rwubashye umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga ku kirego rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyoni 100 z’amapawundi, rugaragaza ko uru rubaza rwari rukomeye ariko nanone ko rwashoboraga kuvamo imyanzuro itandukanye.
Abayobozi n’abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority, RHA) biyemeje gushyira itafari ryabo mu gusigasira amateka yaranze u Rwanda, kurinda ibyagezweho no kurwanya ubugwari nk’ubw’abasenye u Rwanda rwiyubatse ubu.
Urukiko  Mpuzamahanga rw'ubuhuza rwanzuye ko u Bwongereza butazishyura u Rwanda arenga miliyari 190 Frw rwari rwaregeye nk’indishyi ku mpamvu z’uko u Bwongereza butabahirije ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w'urubuga ngishwanama rw'inararibonye mu Rwanda Tito Rutaremara asaba abanyamadini kutavanga Imana na Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko nta mana yayihagaritse ahubwo Jenoside yakozwe n’abantu,ikorerwa abantu kandi inahagarikwa n’abantu.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uburyo uwari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal, yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo kwica Abatutsi na mbere y’uko jenoside itangira.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) begukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, begukana n’umwanya wa kabiri muri Volleyball mu mikino yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Loni wahariwe ababungabunga amahoro.
Umunsi nk’uyu mu 1994, Radiyo RTLM yashishikarizaga abahutu gukora Jenoside yasabiwe guhagarikwa burundu bitewe n’ubutumwa bw’urwango yatangazaga.
Kuri iki Cyumweru Inzego z’umutekano z'u Rwanda (RSF) zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko amakipe ya Kiyovu Sports na Police FC, ashobora kwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports mu makipe yo mu Rwanda azakina CECAFA Kagame Cup 2026.