Inkuru Nshya

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe zatangaje ko zitangije ku mugaragaro,igikorwa kigamije guhiga no gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko urwunguko rwayo rwiyongeye rukava kuri miliyari 15.5 Frw hakuweho umusoro rwari ho mu 2024 rukagera kuri miliyari 23.5 hakurwamo umusoro hagasigara miliyari 17.1 Frw mu 2025.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof. Faustin-Archange Touadéra, yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda nshya maze ashimira byimazeyo umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cy'imikimo Mpuzamahanga ya gicuti ya FIFASeries mu Itsinda A.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye Umwanditsi w’Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), Abubacarr Tambadou n’itsinda ahagarariye.
Abari mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga bahize ko bagomba kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka wageze ku isoko ku kigero cya 80% kugeza mu 2028.
Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri bafite ubumuga bari mu mashuri wiyongereyeho 2,8% muri 2024/2025, icyakora ikigero cy'imitsindire yabo kikiri hasi hakaba hagikomeje kongerwa imbaraga.
Mu Rwanda hatangijwe inana ya 4 y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya (STI Conference) iri kwigirwamo uko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano AI ryakwifashishwa mu guteza imbere Akarere ka EAC.
Nyuma y’iminsi ibiri bari bavuye mu  bice Kateku na Kanune, two muri Gurupema ya Ikobo,teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaruka muri utu duce ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.