Mu gihe Shampiyona y’Isi y’amagare irimbanyije i Kigali, uko abasiganwa bazenguruka umujyi, mu kirere hagaragara indege za kajugujugu,ku butaka naho hari imbangukiragutabara ndetse na moto byose bigamije gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe haba hari ugize ikibazo.