Inkuru Nshya

Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyarwandakazi Mukandayisenga Jeannine uzwi nka 'KaBoy' yaciye agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi muri Shampiyona ya Tanzania nyuma yo kugurwa n'ikipe yo mu Bushinwa yitwa Wuhan Jiangda WFC avuye mu ikipe ya Yanga Princess yakiniraga.
Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bamuritse ibikorwa bitandukanye bakoze mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abasirikare b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, bifatanyije n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu kwizihiza Isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rwibohoye.  
U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n'ihinduka ry'imiterere y'intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho impande zihanganye zikomeje gukoresha cyane drones z'intambara, ibintu buvuga ko birushaho gushyira mu kaga abasivili n'abakora ibikorwa by'ubutabazi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington ridakwiye gusabwa u Rwanda rwonyine, ahubwo ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo igomba kubahiriza inshingano zayo zirimo guca intege umutwe wa FDLR.
Imyaka 32 irashize izari Ingabo (RPA) Inkotanyi zibohoye igihugu, nyuma y’urugamba rwamaze imyaka ine aho rwatangiye mu Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umutoza Habimana Sosthène yayisubiyemo nk'umutoza wungirije
Ikipe y'umutwe wo mu ngabo z'u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Republican Guard (RG), irangajwe imbere n'umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, yongeye kwegukana igikombe cyo Kwibohora gihuza imitwe yo mu Ngabo z'u Rwanda, Rwanda Defence Force (RDF) Liberation Tournament 2026, nyuma yo gutsinda ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatandatu minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe n'abayobozi b'ingabo na Polisi by'u Rwanda bifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ku ruhare rwabo n’ubufatanye mu bikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.