Inkuru Nshya

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu wageze i Kigali, aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, itaganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyakoze impinduka mu masezerano yo kugurisha cyangwa gutanga ikinyabiziga nk’impano, aho hazajya hakoreshwa sisiteme y’iki kigo mu gukora amasezerano.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw)  yari yataye nyuma y’ibyumweru bibiri arangishwa.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku bitaro bya Nyanza icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake aho basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa,gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, mu irangamimerere handitswe abapfuye 39,355 akaba ari kimwe cya kabiri cy'abapfuye bingana na 50.5% bivuye kuri 46.1% byari ho mu mwaka wa 2024, aho byazamutseho 4.4%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi ya Banki ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Iterambere, EADB, asimbuye Matia Kasaija wo muri Uganda
Imanizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu mikino Ngororamubiri, African Athletics Championships.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 13 Gicurasi 1994, ni yo yabaye itariki ya mbere y’ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigambiriye kwica Abatutsi.
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane nka Bien, na Abigail Chams ukomoka muri Tanzania bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL