Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yongeye kwibutsa ko u Rwanda nta ruhare na ruto rugira ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yayoboye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye gukorerwa umushinga wa Ramba Hills, ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika rizubakwa i Kigali
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko igiye kujya ikorana n'abagoronome bigenga muri gahunda z'ubuhinzi kugira ngo bafashe abahinga mu byanya binini n'abahinzi muri rusange kongera umusaruro
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwahagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Kings Bet Ltd, mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko abahinzi b’ikawa batazongera guhabwa ifumbire ku buntu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo ku barenga 6000 barimo ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 azatoranyamo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Amerika, Canada na Mexique
Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
AFC/M23 ryatangaje ko ritazongera kubabarira abacanshuro barwanirira ubutegetsi leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk'uko byagenze basohoka mu mujyi wa Goma ubwo yawufataga
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu bufatanye mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu miryango.