Inkuru Nshya

Abakirisitu barenga ibihumbi 80 baturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo.
Abahinzi b’imboga mu Ntara y’Amajyepfo barasaba Leta kongera ibyumba bikonjesha bibafasha kubika umusaruro, bavuga ko kubura ahantu hahagije ho kuwubika bituma hari umusaruro wangirika ukanagurishwa ku giciro gito.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yifurije Abakristu umunsi mwiza w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo abasaba kwishima ariko bakarinda ubuzinzi nk’uko ijambo ryo muri Bibiliya ribivuga.
Umuryango wa Honorable Donatille Mukabarisa, uherutse kwitaba Imana, washyikirije Ibitaro bya Butaro miliyoni 13 Frw, agamije gufasha abarwayi ba kanseri batishoboye. Aya mafaranga yakusanyijwe nyuma y'icyifuzo Donatille yari yaratanze ko amafaranga yari gukoreshwa mu kugura indabyo zo kumuherekeza yazahinduka inkunga yo gufasha abarwayi.
Ectopic pregnancy iba igihe intanga ngabo igiye igahurira n’intanga ngore ahatari mu mura, cyane cyane mu muyoboro w’intanga. Iyo inda ikomeje gukurira aho, umuyoboro ushobora guturika ku buryo mu gihe umuntu atabonye ubuvuzi bwihuse ashobora no kuhasiga ubuzima.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igice cy’Umuhanda KN 4 Ave, uhera ku masangano y’imihanda yo mu Mujyi (Roundpoint)  ugana kuri Centenary House, kizafungwa by’agateganyo kubera imirimo yo gukoramo umuyoboro w’utwara amazi.
U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe y’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force, EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026.
Imikino ya kamampaka yarangiye ikipe ya APR BBC na Patriots BBC ari zo zikatishije itike yo kujya ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda RSSB Tigers na REG BBC.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku ntambwe zikomeje gutera mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
APR W BBC yatsinze REG W BBC na The Hoops Rwanda itsinda Kepler W BBC mu mikino ya 1/2 cy'irangiza mu mikino ya kamarampaka ya basketball mu bagore, Cheetah Energy RBL Playoffs, bituma kuri buri mukino amakipe anganya intsinzi z'imikino 2-2, hakaziyambazwa umukino wa 5 ngo hamenyekane amakipe yerekeza ku mukino wa nyuma.