Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye ibyamamare byahoze byamamaza inzoga ziri mu zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ko noneho imbaraga babikoranaga, ubu zakora mu kuzirwanya.
Abo mu muryango w’uwitabye Imana batangaje ko nyakwigendera yari yagiye kuri poste de sante yitwa Inshuti Nyabikoni gushaka serivise zo kuboneza urubyaro aho yatewe ikinya kugira ngo akurirwemo agapira kari mu kaboko.Nyuma yo guterwa ikinya uyu mukobwa yahise apfa.
Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, basaba inguzanyo ya banki kugira ngo barangize hoteli batangiye kubaka mu 2018, bavuga ko kuyigira iwabo byaba ari iterambere kubera ko yabaha akazi ikanabahahira imyaka yabo beza kubwinshi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iyo igihugu kidahuguruka ngo kirwanye inzoga zitujuje ubuziranenge cyivuye inyuma zari gushyira igihugu mu kangaratete ku buryo icyizere cyo kubaha ku Banyarwanda cyari kuva ku myaka 70 kiriho ubu kikagera kuri 50.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye impamvu Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhagarika no gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n'izizwi cyane ku izina ry’ibyuma, mbere yo gufata ngamba zikomeye ku itabi kandi ryo binanditseho ko ryica
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije asaga miliyari 1.1$
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga