Inkuru Nshya

Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imisifurire yahagaritse igihe cy’umwaka umwe, Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ku mukino wahuje Mukura VS&L yatsinzwemo na Rutsiro ibitego 2-1 ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi , Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe w’amavuko  , umuhungu we yise 'Yago Life II '
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko mu rubyiruko u Rwanda rufite, bibabaje ndetse bihangayikishije kuba hari abadafite inyota yo gushaka imirimo kandi bafite imbaraga zo gukora.
Umukinnyikazi wa Sinema Nyarwanda, Nyambo Jesca yahishuye uburyo yifatiye uwahoze ari umukunzi we arimo kumuca inyuma aryamanye n’inshuti ye magara.
U Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, Inama ihuza Intumwa Nkuru za Leta n'izindi nzego (Attorneys General PACT Forum 2026), itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko azataramira mu Budage mu gitaramo giteganyijwe,kuba tariki ya 26 Kamena 2026.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo serivise zisanzwe zitangirwa mu ku biro byacyo aho hari izimuriwe mu buryo bukoresha ikoranabuhanga.
U Rwanda rwerekanye intambwe ikomeye rumaze gutera mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo rugaragaza ko byagize uruhare rukomeye mu itembere ry’igihugu no ku bakora  ubuhinzi n’ubworozi aho byagabanyije igihombo bahuraga nacyo giturutse ku biza.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye amashuri makuru mu Rwanda guhuza ubumenyi n’ubushobozi aha abanyeshuri, n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no mu iterambere ry’igihugu.