Inkuru Nshya

Uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye, zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma aho muri minisiteri eshatu yashyizeho abaminisitiri bashya ndetse anazikora mu banyamabanga no mu bayobozi b’ibigo bya leta.
Perezida Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, iya 112 n’iya 116.
Mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECD) hashimwa uruhare rwazo mu mu kugabanya igwingira mu bana bato
Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe gahunda yo kuvugurura amakusanyirizo y’amata, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’amata, aho amenshi muri yo yari amaze gusaza atakijyanye n’ibipimo bisabwa mu kubungabunga amata.
Mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu hagiye kuzura inzu 870 zigenewe gutuzwamo imiryango yo mu mirenge itandukanye y’aka karere yasenyewe n’ibiza mu 2023.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano ba myugariro babiri bo ku mpande mu gihe batatu mu bo hagati bayisanzwemo iteganya kubarekura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba kuri ubu umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza atari ikosa ry’u Rwanda ahubwo ko biterwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye.
Guverinoma ya Kambanda yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu mugambi wa Jenoside utihishiriye kandi Guverinoma niyo yabaga iwuyoboye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka