Inkuru Nshya

Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda, CMA, cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Nijeriya Gishinzwe Inyandiko z’Agaciro n’Isoko ry’Imari, SEC Nigeria, agamije guteza imbere no guhuza amasoko y’imari y’ibihugu byombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wa Mali, Abdul Aziz Aguissa, baganira ku bufatanye mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze by’umutungo wa leta.
Sosiyeti igura ikanakodesha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo yamuritse bisi 18 nshya, zizajya zitwara abagenzi mu rugendo ruva mu Mujyi wa Kigali rwerekeza i Rusizi, umwe mu mihanda miremire kandi irimo imisozi myinshi mu gihugu
Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje uko Korari y'abadivantisiti b'i Gitwe yahimbiye indirimbo uwari Rerezida w'u Rwanda Kayibanda imugereranya na Musa w'Abahutu Imana yahaye Abahutu ngo aze ashinge ishyaka ribavane mu buja n'ubucakara bw'Abatutsi nk'uko Imana Yohereje Musa muri Egiputa cyangwa mu Misiri ikajya kuvanayo Abayisiraheli ikabarokora.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije undi mukinnyi mushya Antonio Atisso Kodjo amasezerano y'imyaka ibiri (2) avuye mu ikipe ya Damissa FC yo mu kiciro cya mbere muri Benin, Celtiis Ligue 1.
U Rwanda rwagaragaje ko rwarengeje imibare yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA, rusaba ibindi bihugu n'abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye n'ishoramari kugira ngo iyi ndwara izabe yararanduwe bitarenze mu 2030.
Ubwo aba basirikare bazaga byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije igamije gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga ko baje kurinda.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene muri gahunda y’ibikorwa by’izi nzego byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka