Inkuru Nshya

Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yasobanuye ko abari munsi y’imyaka 35 ari bo bafite umubare munini wandura Virusi itera SIDA kuko bihariye 60% ugereranyije n’ibindi byiciro.
Nyuma y'aho abaturage baturiye Pariki ndetse n'ibindi byanya biturukamo inyamaswa bakomeje kugaragaza uburyo bangirizwa n'inyamaswa kubona ubwishyu bikagorana, Sena y'u Rwanda yasabye guverinoma gushaka uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye.
Hashize amezi icyenda Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) byiyemeje guhererekanya imfungwa mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y'impande zombi, ariko kugeza ubu icyo gikorwa ntikiratangira.
Umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ariko ufite n'ubwenegihugu bw'Ubwongereza, Sherrie Silver, yishimiye guhura na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ku mukino w'Igikombe cy'Isi wahuje Ubwongereza na Argentine muri 1/2 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro
Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, bahakura ingamba zo kugera ikirenge mu cy’inkotanyi zabaye intwari no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2026 CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  yakiriye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bayobowe na SSP Jean D'Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique aho bari bamaze umwaka.