Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza ibyatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, washimye ko rwujuje inshingano zarwo mu gushaka ibisubizo ku makimbirane ari hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yizihije imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge , ukaba ari n’umwaka wa 64 u Rwanda na Amerika bimaze mu bufatanye.
U Rwanda n’u Bufaransa byasinyanye masezerano abiri y’ubwumvikanye harimo arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’ayandi ajyanye no korohereza abagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa dipolomasi kuri buri gihugu kubona akazi mu bihugu byombi.
U Rwanda rwavuze ko rwubashye umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga ku kirego rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyoni 100 z’amapawundi, rugaragaza ko uru rubaza rwari rukomeye ariko nanone ko rwashoboraga kuvamo imyanzuro itandukanye.
Urukiko Mpuzamahanga rw'ubuhuza rwanzuye ko u Bwongereza butazishyura u Rwanda arenga miliyari 190 Frw rwari rwaregeye nk’indishyi ku mpamvu z’uko u Bwongereza butabahirije ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda.