Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , isabira Ingabire Victoire Umuhoza kurekurwa , ayibutsa ko u Rwanda rutabyemera.
Leta y’u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gushyigikira amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda nshya yo gucyura abayobozi bahagarariye igihugu cye mu bihugu bitandukanye by'Isi byiganjemo Afurika, harimo n’u Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko irekurwa ry’Umujyi wa Uvira ari intambwe ikomeye mu kongerera amahirwe ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Ambasaderi CG Dan Munyuza, yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Leta ya Oman, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’umurimo, ubucuruzi n’ishoramari
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Igikomangoma cya Liechtenstein, Prince Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi z’ubunyamwuga mu mikorere inoze ya dipolomasi (IID) byasinye amasezerano agamije gutanga amahugurwa ku byerekeye dipolomasi no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bakora mu nzego z’ububanyi n’amahanga
Pologne yifatanyije n'u Rwanda kwizihiza imyaka 60, ibihugu byombi bisangiye umubano ndetse inafungura ambasade yayo i Kigali.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre Lacroix, bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka