Ubuhinzi

Abahinzi bagera kuri 89.9% bakoze ibikorwa byo kurwanya isuri mu mirima yabo, aho biyongereye ku kigero cya 0.8%mu gihe abakoresheje ifumbire y’imborera biyongereye ku kigero cya 6.9% ugereranyije n’igihembwe nk'iki umwaka ushize.
Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF) ryasinye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga GAIN Rwanda (Global Alliance for Improved Nutrition) agamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda
Eric Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroon, Lejeune Mbella Mbella ibaruwa imwemerera kuyobora Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) muri Afurika yo Hagati no muri Cameroon
Vincent Sindukubwabo yazanye agashya ko gukoresha iminyorogoto mu gukora ifumbire nziza kandi ihendukiye abahinzi bato n'abaciriritse ya 'Vermicompost'
Isaac Niyonizeye yashinje kompanyi itubura ibirayi yise 'Mahwiyacu Ltd', ndetse kuri ubu ntitwareka kuvuga ko iyi kompanyi yabereye igisubizo abahinzi bo mu turere ikoreramo aritwo Burera, Gicumbi na Musanze
Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ifite ibintu byose kugira ngo ibashe kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa, ahubwo abatuye uwo mugabane bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage bagiye kwimurwa mu gice kizagurirwamo Pariki y’Ibirunga, hafunguwe ku mugaragaro ikigo cy’ubuhinzi bw’imboga giherereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze
Chantal Kamashazi, ni umwe mu rubyiruko ruri ku isonga mu guhanga udushya mu buhinzi no kurengera ibidukikije, aho yashinze kompanyi ya 'Mind Valley Rwanda Ltd' itunganya imyanda ikabyazwamo ifumbire, hagamijwe guha abahinzi amahirwe yo kongera umusaruro wabo
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko igiye kujya ikorana n'abagoronome bigenga muri gahunda z'ubuhinzi kugira ngo bafashe abahinga mu byanya binini n'abahinzi muri rusange kongera umusaruro

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka