Uburezi

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gusuzumwa ishyirwaho ry'itegeko rikumira abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Kaminuza y’u Rwanda,UGHE, INES Ruhengeri na Aarhus yo muri Denmark, byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no hanze yarwo.
Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu kigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri mu gutangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje abarangiza amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro TVET, bakabona akazi biyongeyeho 9.9% mu myaka itanu aho bavuye kuri 58.2% bari ho mu 2021 bakagera kuri 68% mu 2025.
Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri bafite ubumuga bari mu mashuri wiyongereyeho 2,8% muri 2024/2025, icyakora ikigero cy'imitsindire yabo kikiri hasi hakaba hagikomeje kongerwa imbaraga.
Minisitiri w'uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.
Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, (ICT Terminological Dictionary in Ikinyarwanda), aho yanditswe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw'Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y'Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw'ikoranabuhanga.
Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University, bahaye impamyabushobozi abarezi b'abana bato 23, baturutse mu ngo mbonezamikurire y’abana bato basanzwe  bafitanye imikoranire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubumenyi hashyirwa imbara mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu kubaka uburyo butanga akazi ku rubyiruko.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, avuga ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe menshi yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse bakarushaho no gukunda ishuri