Ibyihariye

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw  mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Umunyamabanga mukuru w'umuryango uhuriza hamwe ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR,  izwi nka Rwanda Vital Statistics ya 2025, yagaragaje ko abana bavutse bakandikwa mu irangamimerere biyongeho 2,6% muri uwo mwaka.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko nka Minisiteri y'Uburezi bafite inshingano yo kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside no kubatoza indangagaciro z'ubumwe, ubufura n'ubwubahane
Kuri uyu wa Kane, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyange mu karere ka Ngororero,abayobozi ,abaturage, inzego zinyuranye bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hagarukwa ku bugome bwa padiri Athanase Seromba wishe abatutsi abasenyeyeho Kiliziya
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kane , u Rwanda rwakiriye abanyarwanda 403 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), banyuze ku mupaka wa La Corniche One Stop Border Post uherereye mu Karere ka Rubavu.