IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain, wari wiyamamarije umwanya w’Ubudepite,  igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yari iteganyijwe guhuza Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
U Rwanda na Leta ya Djibout, kuva tariki ya 11-13 2025, bigiye guhurira mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzweho no gukomeza kongera ubufatanye bw’ibihugu
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe kwihuta mu bukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma  n’abikorera
Freddy Karuzizi, yatangaje ko u Rwanda rwatekereje kwakira ibi bihembo nk'uburyo bwo gukomeza gushyigikira uyu mukino muri Afurika, nyuma yo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare
Umunyamabanga Nshingwabikorwa  n’Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari, SEDO, umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano, DASSO n’abayobozi b’imidugudu babiri bo  mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze batawe muri yombi.
Umuhanzi Florien Uworizagwira benshi bazi nka Yampano, yasabye imbabazi abakunzi be nyuma y'amashusho y'urukozasoni ye yagiye hanze
Umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Lt Col Deo Mutabazi, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara ari ukubihera mu mizi no gufasha abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo
Urukiko rw’Ikirenga ruherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Ku wa 12 Ugushyingo 2025, rwaburanishije urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, aho agaragaza ko ingingo yashingiweho atabwa muri yombi  inyuranye n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen MK Mubarakh, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri gukura ku mugabane wa Afurika