Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwanda Norbert Mbabazi w’imyaka 46 yahisemo kwibuka akora urugendo rurerure n'amaguru ari mu guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yibuka urugendo nabo bakoreshejwe.
Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Semuhungu Eric ariko ntihatangazwa impamvu yitabwa muri yombi
Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bizeye ubutabazi ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) maze abarenga 2000 baricwa.
Urwego rwunganira akarere mu by'umutekano ruzwi nka DASSO mu karere ka Nyanza, rwagaragaje igikorwa cy’urukundo, rworoza inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.Ni inka yaguzwe mu bushobozi bwegeranyijwe n'abakozi b'uru rwego bivuye mu kwitanga n'umutima wo gufasha
Umunyamakuru Daniel Michombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigize umuzindaro w’ubutegetsi bwa perezida Felix Thisekedi yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita umuhanzi Yampano umuyobozi wo mu ihuriro rya AFC/M23.
Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu kigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri mu gutangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Umunyamakurukazi Evelyn Umurerwa ukorera RBA, yagaragaje intimba aterwa na Musaza we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahishura ko amukunda cyane
Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, yashyizeho ubuyobozi bushya bw’umujyi wa Goma, aho Ngabo Désiré Kisuba yagizwe Meya w’umujyi, asimbuye Julien Katembo Ndalieni, wahise ajyanwa mu nshingano nshya zo kuyobora Teritwari ya Lubero.
Umuyobozi w'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n'Umuvugizi wa Forum y'amashyaka yose yo mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yasubije abavuga ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi ukandamiza amashyaka yo mu Rwanda avuga ko ari ugusebya igihugu
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  1994, hari Abatutsi benshi bishwe bajugunywa mu nzuzi n’imigezi itandukanye mu Rwanda, ibatembana iberekeza mu kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu by’ibituranyi birimo Uganda.