Amakuru

Abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kuri ubu batakigorwa no gutega kuko bahawe bus kandi zibafasha mu buryo bw'ingendo.
Ishimwe Aline, umubyeyi ukiri muto witeje imbere, yasangije urubyiruko urugendo rwe rw'ubuzima mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano, aho avuga ko ku myaka 28 y'amavuko ubu yashinze hoteli ye bwite yitwa 'Karisimbi Cave Resort'
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gusaba ko ikibazo cy' urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) , cyakemuka , bikorohera abashaka kubona ibyangombwa .
Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije Umukuru w’Igihugu ibibazo by’amikoro biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda birimo n'amikoro macye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’’igihugu aho yavuze ko amafaranga bohereza yazamutse akava kuri miliyoni 9.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 502 z’amadorali buri mwaka.
Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda ,Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano nyamara RDC yabuze ubushake bwa Politiki .
Banki Nkuru y'u Rwanda, yaburiye abantu bose kwirinda gukoresha amafaranga y'inoti mu buryo budakwiriye ubwo ari bwo bwose kuko bitemewe kandi bihanwa n'amategeko.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Center hatangiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, ndetse yagarutse ku ngingo zitandukanye zubaka igihugu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko amahanga adakwiriye guhora yibaza aho u Rwanda rukura amabuye y'agaciro.