Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakoresha abakozi ariko ntibabishyure cyangwa bakabatinza imishahara bakwiye kubazwa inshingano, ashimangira ko bidakwiye ko umuntu akoresha undi ariko ntamuhe ibyo yamukoreye.
Ikipe ya REG ya basketball y'abagore yateye intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda amanota 93-58 mu mukino wa gatatu w'imikino ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 114-76, biyiha kwegukana igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya 4 yikurikiranya nyuma yo gutsinda imikino 4-0.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball mu bagore yisanze mu yisanze rya kane (D) hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi mu gikombe cy'Afurika kigiye kubera Nairobi muri Kenya.
Sosiyete ya RwandAir yongeye ubushobozi mu ngendo mpuzamahanga nyuma yo kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ikaba imwe mu ndege eshanu zo muri ubu bwoko iyi sosiyete iteganya kongera mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.
Intumwa ziturutse muri Minisiteri y’Ingabo za Mozambique, ziyobowe na Maj Gen Samuel Luluva, umuyobozi mukuru ushinzwe Serivisi z’imibereho myiza, zatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano usanzwe mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia (CBE) yatsinzwe na Kawempe Muslim Ladies igitego 1-0 naho Simba Queens itsindwa na Kenya Police Bullets WFC ibitego 2-1 muri CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatandatu, ryitabiriwe n’abanyeshuri bashya bo mu ishuri rikuru ryo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RICA), riherereye mu karere ka Bugesera.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR kiri mu by’ingenzi bituma u Rwanda rukomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko igihe cyose iki kibazo kitarakemuka, u Rwanda ruzakomeza kukibona nk’ikibangamiye umutekano warwo.