Inkuru Nshya

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Estonie, Alar Karis, byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yafunguye kumugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good Global Commission anayobora Inama ya mbere y'iyi Komisiyo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y'abantu no guteza imbere ubukungu ariko ko bisaa ko ryubakw aneza ku mugabane wa Afurika n’ahandi hose ku isi.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko mu rubyiruko rutarashyingirwa rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24, abagera kuri 73% by’abakobwa bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umunya-Cameroon Dande Junior ukina mu izamu w'imyaka 28 wakiniraga ikipe ya Canon Sportif de Yaounde y'iwabo.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/2026 hakusanyijwe imisoro irenga miliyari 3.956,4 Frw arenze intego cyari cyihaye ho 4,2%.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro byo kwandikisha abakinnyi mu mwaka ugiye kuza wa 2026/27 ku makipe azakina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League.
Perezida Paul Kagame yageze i Genève mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku Isi, ‘AI for Good Global Summit 2026’.
Abadepite basabye Minisiteri y'Ubutabera kongera imbaraga mu kwihutisha imanza kuko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera, bitsa cyane ku ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo ikunze kuviramo bamwe kumara igihe kinini bafunzwe nta dosiye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka