Inkuru Nshya

Abanyamakuru b'imikino Ishimwe Adelaide uzwi nka Ida uherutse gusezera kuri Radiyo/TV 10 na Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit ukihakora bateguje ubukwe buzaba tariki 5 Nzeri 2026.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 22 na 26 Kamena 2026, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 13 Frw mu minsi itanu. 
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byakozwe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda kuva muri Werurwe 2026, bifite agaciro k’arenga miliyari 2 na miliyoni 700 Frw.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu, 27% bagwingiye, aho muri bo harimo 6% bari munsi y’ibiro bagakwiye bafite ku myaka yabo, mu gihe 1% bahuye n’igwingira rikabije aho ari bagufi ugereranyije n’uko bakabaye bareshya naho 5% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworizi, Dr Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A (Umuhindo), 45% byayo izaba yarakorewe imbere mu gihugu.
Kuri uyu wa Kane,Perezida wa Repubulika ya Mozambique akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo za Mozambike (FADM), Daniel Francisco Chapo, yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda zisanzwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, riri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo
Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) bahagarariye abandi mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba bagabiye inka 10 abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Ngororero.