Inkuru Nshya

Umuhanzi Nyarwanda Nizeyimana Odo, uzwi nka Khalfan Govinda, n’umugore we Irumva Jeanne D’Arc, uzwi nka Oxygène, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.
Kenza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, yatangajwe nk'umwe mu bazita amazina abana b'Ingagi mu muhango uzabera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimiye urubyiruko ku bushake ruri kugaragaza bwo kwiga no gukoresha Ikinyarwanda neza, asaba ko uwo mwete ukomeza kugira ngo ururimi rw’igihugu rudatakaza ububasha n’umwimerere warwo.
Perezida w'inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasanze iyi kipe ayoboye muri Cameroon aho ikomeje imyitozo yo gukina umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup.
Akarere ka Karongi kavuga ko gafite amahirwe akomeye yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, bitewe n’ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, kuba kegereye Pariki ya Nyungwe ndetse n’ubutunzi bw’amateka n’umuco buharangwa
Nubwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025 ariko biracyari ikibazo kuko hari umubare munini w’abahisha ko bagafite ahubwo bagahitamo gushakira igisubizo mu biyobyabwenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Myr .Yohani Mariya Vianney Nsengumuremyi wari igisonga cy'umwepiskopi wa Nyundo uheruka kwitaba Imana mu mpera z'ukwezi gushize kwa Kanama
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwimuriye muri Kamena 2027 iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire bwa Charles Onana, umwanditsi akaba n’umushakashatsi ukomoka muri Cameroun, wahamijwe ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball mu bagabo yamanutseho imyanya ibiri ku isi ku rutonde rw'Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi, FIBA.
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Samuel Gueulette yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya UTA Arad ikina icyiciro cya mbere muri Romania.