Inkuru Nshya

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Samuel Gueulette yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya UTA Arad ikina icyiciro cya mbere muri Romania.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Botswana (BDF) zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza no kwagura ubufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa, ihererekanyabumenyi no guteza imbere ubunyamwuga bw’abasirikare.
Niyonshuti Ben ni we watsinze amatora yo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yatowe ku majwi 47 mu bantu 198 batoye.
Umufaransa Patrice Evra wakiniye amakipe arimo Manchestert United yo mu Bwongereza yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi ku munsi we wa mbere ari mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye muri   Village Urugwiro, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, ndetse na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mbere y’uko atangira kuburana mu mizi.
Kleptomania ni uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu ahora yumva ashaka kwiba ibikoresho runaka, kabone n’ubwo yaba atabikeneye, cyangwa akiba ibintu bidafite agaciro na we ubwe anafite ubushobozi bwo kwigurira.
Tariki 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru mbi kandi y’agahinda yageze mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ab’injyana ya Hip-Hop ko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yitabye Imana.
Ikipe ya REG VC yasinyishije Ngabo Rwamuhizi Romeo ukina nk’umwataka (Outside Hitter) nyuma y’imyaka ibiri (Imyaka 3 ya Shampiyona) yari amaze muri Kepler VC.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa gushyiraho ubufatanye bwizewe buhuza imari n’amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku biribwa, kugira ngo impinduka zitezwe muri uru rwego zigire uruhare mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka