Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa gushyiraho ubufatanye bwizewe buhuza imari n’amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku biribwa, kugira ngo impinduka zitezwe muri uru rwego zigire uruhare mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko.