Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge arwibutsa ko ari rwo rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ariko ko bitazakorwa n’abantu badafite ubuzima. 
Tariki 18 Nyakanga 1994 hari hashize iminsi 102 Jenoside yakorewe Abatutsi iri kuba mu gihugu hose ari nako Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
Dr. Eugène Rwamucyo yatsinzwe ubujurire yari yaratanze mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kubanza kwiyubaka no kubaka igihugu bashora imbaraga mu bikorwa biramba, bityo uwinezaza akaba afite ibyo yagezeho aho kwinezeza gusa ntacyo urageraho.
“Congo ntabwo yigeze ishaka amahoro. Yakomeje gufasha FDLR mu kuturwanya, nyuma baza kwihuza n’abandi basirikare b’ibindi bihugu, ngira ngo muzi inkuru za Goma. Gusa twarabasabye tuti basi mudufashe gukemura ikibazo cya FDLR, ibyacu bizaba birangiye.”
Aston Villa FC ni ikipe yo mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, yashinzwe tariki 21 Ugushyingo 1874, ishingwa n’abagabo bane (4) aribo Jack Hughes, Frederick Matthews, Walter Price na William Scattergood bari basanzwe ari abakinnyi ba cricket b’ikipe y’urusengero rw’abawesle (Wesleyan Church) i Aston Villa.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington amaze umwaka ashyizweho umukono ku rwego rwa ba Minisitiri.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ubushomeri bwageze kuri 13,2% muri Gicurasi 2026, imibare itarahindutse ugereranyije n'igihe nk'icyo mu 2025.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite ubushobozi abasaba kutisuzuguza imbere y’abandi kuko ntamuntu numwe udafite ikintu atanga.
Perezida Paul Kgame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryano wa RPF-Inkotanyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bibwiza ukuri bakareba niba inshingano bahawe gukorera abaturage bazuzuza uko bikwiye avuga ko iyo bidakozwe bigira ingaruka ku gihugu ndetse no kuri bwite.