Inkuru Nshya

U Rwanda rwamaze kugirana amasezerano yo kwakira isiganwa rya Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10, aho rwari ruhatanye na Afurika y’Epfo mu kwakira iri siganwa riri kugasongero k’ayandi marushanwa yo gusiganwa mu modoka ku Isi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umubare w’abarwayi bakirwa mu bigo by’ubuvuzi kubera ibibazo bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge wagabanutseho hafi 80% mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, nyuma y’ingamba zo kuzihagarika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu mibereho myiza y’imiryango yabo no mu iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza kwishyira hamwe, kwizigamira no gushaka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarak, yasabye abakinnyi ba APR FC kwitwara neza mu mukino bafitanye na Zamalek yo mu Misiri, bakishimira intsinzi nk’iyo baheruka kubona basezerera Les Aigles du Congo muri CAF Champions League
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yahawe Strike ya gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, kuri ubu hakaba hasigaye iminsi umunani ngo isibwe burundu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashyizwe mu bagore 25 bagaragaje uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye mu 2026, mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe muri dipolomasi, uburezi n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abaminisitiri b’Ingabo b’ibihugu bitanu byo mu karere k’Ibiyaga bigari, birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biteganyijwe ko bazahurira i Lusaka muri Zambia kuwa 18 Ukwakira 2026, mu nama igamije kunoza ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere.
Mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa amahirwe y’akazi ashobora guha abantu 116.237 akazi icyarimwe, ariko bamwe mu rubyiruko barakabura mu gihe abakoresha bo bavuga ko hari imirimo idafite abayikora.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze guteza ingaruka zikomeye mu Rwanda, asobanura ko kubirwanya ari uburyo bwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gusigasira ibisekuru bizaza.
Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uvuga ko wasimbuye ihuriro rya AFC, watangije umwaka w’amashuri makuru naza kaminuza mu bice M23 igenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka