Uburezi

Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko imyitwarire mibi,irimo urugomo, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri byose bigiye kurwanywa ku buryo bukomeye, mu rwego rwo gutuma amashuri aba ahantu hatekanye kandi hafasha abanyeshuri kwiga neza.
Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi Bubungabunga Ubutaka (RICA) ryatangaje ko Umunya-Sénégal, Dr Momar Dieng, ari we Muyobozi Mukuru mushya waryo akazatangira inshingano ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Ishuri Nyafurika ry’Abagore mu buyobozi bwa politiki (African Academy for Women in Political Leadership), rije gukemura ikibazo cy’ubuke bw'abagore mu nzego zifata ibyemezo. Ryafunguriwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2026.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka nshya zirimo kuzamura amafaranga y’ifunguro ku ishuri, kongerera imyaka abiga ubwarimu TTC bagiye kujya biga ,aho bazajya barangiza bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ndetse n’isaha yo gusoza amasomo.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi umwungirije aho baganiye ku ngingo zinyuranye cyane cyane ireme ry’uburezi buyitangirwa n’uuruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Rwanda Institute of Computing (RIC), kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda rigamije gutegura abahanga bazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje  muri eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4,3 Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga no gushora imari mu kubaka urwego rw'uburezi no kuruvugurura, mu rwego rwo guha buri mwana amahirwe kubona uburezi kandi bufite ireme.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore barenga ibihumbi 24, mu byiciro binyuranye no mu bice bitandukanye, barimo abo mu Mujyi wa Kigali bagera ku 3.366, abo mu Ntara y’Amajyepfo 5.684, mu Ntara y’Iburengerazuba bukorerwa kuri  5.410, abo mu Ntara y’Amajyaruguru 3.726 n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba 6.776.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka