Inkuru Nshya

Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gusezerera Mukura VS&L muri 1/2 iyitsinze igitego 1-0.
Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy'inyungu fatizo igishyira ku 8.75% mu gihembwe cya Kabiri cya 2026, kivuye ku 8.25% cyariho muri Gicurasi 2026, bitewe n'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ukomeje kuba hejuru y'igipimo cyifuzwa.
Umujyi wa Kigali ukomeje ibikorwa byo kuvugurura imiturire y’akajagari, kandi abaturage bakagira hafi y’aho bari basanzwe batuye ariko batuye mu buryo bwiza.
Kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2026, umunyamakuru w’imikino kuri Radio/TV 10 Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ishimwe Muhayimpundu Adelaide uzwi nka Ida nawe uherutse gusezera kuri iki gitangazamakuru cya Radio/TV 10.
Umubare w’ababyeyi babyara babazwe (Césarienne) mu Rwanda ukomeje kwiyongera, aho wageze kuri 24% mu 2025, bivuze ko hafi umubyeyi umwe muri bane yabyaye hakoreshejwe ubu buryo. Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bushya ku mibereho n’ubuzima, DHS7, bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa volleyball yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi amaseti 3-0 biyiha kurangiza imikino y’amatsinda iyoboye itsinda D mu Gikombe cy’Afurika kiri kubera i Nairobi muri Kenya.
Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya KF Shkëndija Haraçinë 77 ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al-Soqour Club yo muri Libya yari amaze umwaka akinira.
Inkongi y’umuriro yibasiye umurima w’ibisheke uherereye mu gace k’igishanga cya Nyabarongo, mu Kagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, ariko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yahise itabara irayizimya.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko cyaguze imigabane yose yari isigaye mu bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, bityo ubu ibigo byombi bikaba bifitwe na RSSB ku kigero cya 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko imirimo yo kuvugurura Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kongera gusubukurwa nyuma y'uko habonetse ingengo y'imari ikenewe.