Inkuru Nshya

Perezida w'igihugu cy'ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko afite impungenge ku kamaro k’ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda ,ibihano byashyizweho na Amerika ,aho asanga bidakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.
Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’ abayobozi bazitabira iyi nama batangiye kugera mu rw'imisozi 1000
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), Álvaro Lario byibanze ku guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imikoranire y’ingabo n’abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba, uyu munsi yifatanyije n’abakozi ba komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) ndetse n’abahoze ari abarwanyi baturutse mu kigo cya Mutobo, mu gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kabiri umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu muri Repubulika ya Santarafurika, yahuye n' umugaba w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone.
Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura, itsinda rigizwe n’aba ofisiye 15 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nijeriya
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko gahunda u Rwanda rwihaye yo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice byose by’igihugu igeze ku kigero cya 84% ndetse ko hari icyizere ko mu 2029 bizaba bigeze ku 100%.
Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije umwana na se ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, aho baregwa kwica bakubise inkoni umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe.