kwibuka

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko inzira y'umusaraba ari gahunda Yezu yahisemo yo gucungura abantu, bityo asaba abanyarwanda kuyitandukanya n'inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki ya 15 Kamena 1994, MINUAR yari yatwaye bamwe mu Batutsi batri kuri Sainte Famille ibajyana mu gace kari mu maboko ya FPR Inkotanyi. Hagiye cyane cyane abagore, abakobwa n’abana.
Aya matariki ya Kamena 1994 yaranzwe ahanini no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mbazi ruherereye mu Murenge wa Mbazi ho mu karere ka Nyamagabe, ahahoze ari Komini Rukondo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n'itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) n'abaturage b'akarere ka Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana yagaragaje uruhare rw'abanyamadini muri Jenoside ,abasaba kwigira ku mateka.
Ku wa 13 Kamena 1994, umunyamakuru w’Umufaransa Daniel Mermet yanyujije kuri radiyo y’igihugu ya Bufaransa, France Inter, ibiganiro by’ibandaga ku marorerwa Interahamwe n’Ingabo z’igihugu FAR bakoreraga mu Rwanda. 
Ku rundi ruhande, uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Kigingi zateye Abatutsi bari barahungiye mu bapadiri Henri Blanchard na Otto Mayer kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo zica Abatutsi 170 biganjemo abana.
Uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye, zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.
Guverinoma ya Kambanda yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu mugambi wa Jenoside utihishiriye kandi Guverinoma niyo yabaga iwuyoboye.
Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi