Politiki

Kuri uyu wa mbere ,Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yakiriye mu biro bye Madamu Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bashimangiye ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu yamusaba gukorera urugendo i Kigali nta cyatuma atajyayo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga garagagaje uburyo amahanga yarengeje amaso nkana ibitero bya FLN na RUD Urunana mu Rwanda agakangurwa n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu
Umunyamabanga mukuru w'umuryango uhuriza hamwe ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono mu mpera za 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo-Brazaville, Denis Christel Sassou Nguesso, byibanze ku kongerera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Shakilla Umutoni yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka