Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

U Rwanda ruzakira amarushanwa 4 muri 6 ateganyijwe mu ngengabihe y’ibikorwa bya CECAFA mu mwaka wa 2026.
Mu rwego rwo kuvugurura no kubaka mu buryo buhamye ikipe y'igihugu Amavubi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje intambwe y'ibiganiro n'abakinnyi bari hirya no hino cyane cyane ku mugabane w'uburayi bafite inkomoko mu Rwanda ngo harebwe niba bakinira Amavubi.
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet des études) ku ishuri ryo mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ya rubanda
Agasaro Nadia Farid Ishmael washakanye n’umuraperi Riderman, yamuteye imitoma ku munsi w'isabukuru y'amavuka, amwibutsa ko ari umugabo udasanzwe mu buzima bwe
Nyuma y’igihe kinini umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), utumvikana mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muryango wasabye impande zihanganye mu ntambara guhagarika imirwano no gutanga agahenge
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yarwo y’iterambere ry’igihe kirekire, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu mwaka wa 2050
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ruhura n’ibibazo bibiri bikomeye mu bukungu, birimo izamuka ry’ibiciro n’ikibazo cy’ikinyuranyo kinini hagati y'ibyoherezwa mu mahanga n’ibyo igihugu gitumiza
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB , kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho gukora ibyaha by'ubwambuzi bushukana ndetse no gusambanya abana b'abakobwa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Rigoga Ruth yasangije abamukurikira amashusho ye arikumwe n’umugabo we  Lt. Kamali Fred ayaherekesha amagambo yuzuye imitoma ndetse n’amarangamutima menshi aho yavuze ko umugabo we ari impano yahawe n’Imana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ibiciro byazamutseho 9,2% bivuye kuri 8,9% byari biriho muri Mutarama.