Inkuru Nshya

Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rumaze kugira abaganga bihariye b'abantu bageze mu zabukuru bagiye kujya batanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye ku bakuze.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, baratabariza uwo bavuga ko yabaye umubyeyi imburagihe, aho ngo ari mu buzima bugoye nyuma yo kubyarana abana babiri na se umubyara bikamwicira icyerekezo.
Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryafashe umwanzuro wo kubabarira abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyobombi bakinira APR BBC bari bahagaritswe umwaka batagaragara mu bikorwa bya basketball bazizwa kwanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yari yabahamagaye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cyo kongera umushahara fatizo gihangayikishije leta ariko ko nanone gisaba ubushishozi kuko gikemuwe nabi gishobora guteza ibindi bibazo birimo no kongera umubare w’abashomeri mu gihugu.
Ikipe ya APR FC yisanze mu itsinda A naho Rayon Sports yisanga mu itsinda C mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium kuva tariki 24 Nyakanga 2026 kugeza tariki 8 Kanama 2026.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibicuruzwa byoherejwe ku masoko mpuzamahanga hagati ya tariki ya 29 Kamena n'iya 1 Nyakanga 2026 byinjirije u Rwanda amafaranga arenga miliyari 9,18 Frw.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yakebuye abashoramari b’Abanyarwanda banyurwa na bike kandi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rw’abaherwe.
Brigade ya 507 y' Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka  yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. 
Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026.